REB yatangaje umubare w’Abarimu bashya bakenewe ndetse n’uburyo bazinjizwa mu kazi

Grow mentally with technology.

Table of Contents

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) bwemeje amakuru y’uko hari gahunda yo kwinjiza mu kazi abarimu bashya 9,418 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakazemezwa nyuma yo gukora no gutsinda neza ibizamini bazahabwa.

Mu bakenewe kwinjizwa mu nshingano guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha, harimo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, bose hamwe bakaba ari abazashyirwa mu bigo by’amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB Mugenzi N. Leon, yavuze ko abo barimu bazoherezwa mu turere dutandukanye duherereyemo ibigo by’amashuri byagaragaje ko bifite ibyuho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati: “Buri karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bityo tuzohereza abo barimu mu bigo by’amashuri byabasabye.

Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari dufite itwemerera kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.”

Yongeyeho ko icyuho ahanini cyatewe n’abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y’imirimo, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abahuye n’ibibazo by’uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.

Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho kandi kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.

Mugenzi yemeza ko mu gihe cya vuba hatangira gahunda yo gushakisha no kwemeza abo barimu binyuze mu gukoresha ibizamini, bityo abazatsinda bagahita boherezwa mu mashuri azaborohera bitewe n’aho baherereye.

Isoko y’inkuru: Imvaho Nshya

Izindi Nkuru

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

error: Thank you

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore

Table of Contents

Index