Mu rukiko: Prince kid yihakanye amajwi byavuzwe ko ari aye atereta Muheto

Grow mentally with technology.

Umuyobozi w’ikigo Rwanda inspiration backup cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ,Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid ,hamwe n’umwunganira mu mategeko Me Emelyne nyembo, bahakanye amajwi byavuzwe ko ari aye atereta miss Muheto.

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 ni bwo prince kid yasubiye imbere y’urukiko rwa Kicukiro,aho ari kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bitatu aregwa birimo gukoresha: gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye kugitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urubanza rwatangiye saa tatu n’igice ,umucamanza abaza Ishimwe n’umunyamategeko we niba biteguye , basubiza ko biteguye. Abajije ubushinjacyaha busubiza ko bwiteguye ariko busaba ko urubanza rwaburanishwa mu muhezo mu rwego rwo kugirango abatangabuhamya babutange mw’ibanga.

Ishimwe ahawe umwanya ngo agire icyo avuga yabwiye umucamanza ko urubanza rwe rwaburanishirizwa mu ruhame kuko urwego rw’ugenza cyaha (RIB) rumuta muri yombi rwa bitangaje ku mugaragaro ndetse n’ibyaha aregwa bitangazwa kumugaragaro. Bityo asaba ko urubanza rwe rwafatwa nkurusanzawe kuko ataregwa ibyaha by’intambara asaba ko yafatwa nka bafungwa basanzwe, ariko umucamanza yamusubije ko ibi azabisobanura ubwo azaba aburana urubanza mu mizi.

Me wa Prince kid yahawe ijambo , avuga ko hari amajwi yasakaye, y’umvikanyemo uwitwa Ishimwe na Muheto. abwira umucamanza ko n’ubwo bayitiriye umuclient we ariko ntaho ahuriye nayo.uyu munyamategeko yakomeje avuga ko aya majwi yahimbwe, hagamijwe kugira ngo dosiye ye izavugwe cyane, maze bigaragare muri rubanda ko ari urubanza rukomeye.

Hashize akanya katari gato ababurayi bagisigana kukuba urubanza rwabera mu muhezo cyangwa mu ruhame , ari ko umucanza ategeka ko urubanza rubera mu muhezo, mucyumba cy’urukiko hari abantu benshi baje kumva uko urubanza rugenda bamwe bahise basohoka abandi bajya gutegerereza hanze.

Aya majwi afite uburebure bw’iminota 16 yasakaye tariki ya 28 Mata 2022, hari hashize iminsi igera kuri 3 Prince kid atawe muri yombi. Yumvikanamo umusore wari wiswe Prince kid abwira uwitwa Muheto ko yamwimye ibyishimo kandi amukunda.

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore