Kuva imyuna: Ikibitera, ibimenyetso n’uko wakwirinda kuva imyuna

Grow mentally with technology.

Kuva imyuna gishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite ariko kubw’amahirwe akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora no gukemurwa kuburyo bworoshye.

Imyuna igabanyije mubice 2: kuva bishobora kubera mumazuru imbere cyane cyangwa bikabera mu gice kinyuma mu mazuru.

1. Kuva bituruka mu gice cy’inyuma mu mazuru nibyo biboneka cyane, ku rugero rwa 90%. Biba bitewe n’udutsi duto dutwara amaraso tw’inyuma tuba twacitse nuko bigatera amaraso kuva. Byoroshye kuvurwa kuko hari ibyo ushobora kwikorera wowe cg muganga yagukorera byoroshye mu guhagarika amaraso kuva.

2. Kuva imyuna bituruka mu gice kimbere cyane . uko kuva ,nubwo kutaboneka cyane ugereranyije n’ubwambere gusa kurakomeye kandi iyo bibaye bibaba ari bibi kubuzima bw’uwo bibayeho. ibi ariko bikunze kuba kubakuze cyane aho biterwa no gucika kw’imijyana y’amaraso mu gice kinyuma mu mazuru . kuvira imbere ni ikibazo gikomeye ndetse gisaba guhita ugana ivuriro byihuse.

Kuva imyuna bikunze kugaragara mu gihe cy’ubushyuhe, cg ubukonje ariko bukabije, n’ubwo bikunze kugaragara mungeri zose riko akenshi bikunze kw’ibanda mu bana bato n’abakuze hagati y’imyaka 50 na 80.

Impamvu zitera kuva imyuna

Muri rusange ikintu cyose cyakwangiza bikomeye amazuru gishobora gutera imyuna; gishobora kuba urushyi cg ingumi mu maso cg ahegereye amazuru, kimwe n’ikindi cyose cyangiza imikorere myiza y’amazuru nko gukoresha ibintu bisongoye mu mazuru cg guhora urwaye ibicurane kuko mikorobe zibasira imikorere myiza y’amazuru bikaba byatera kokera cyane.

Ibindi bibitera birimo:

  • Indwara iba ibyihishe inyuma ,nk’ubushobozi bucye bwo kuvura kw’amaraso, ibi nabyo byatera kubva imyuna.
  • Indwara z’umwijima nazo zishobora gutuma amaraso atavura bityo bigatuma habaho kuva imyuna.
  • Umuvuduko w’amaraso nawo ushobora gutuma uzajya uva imyuna n’ubwo wo wonyine utatera kuva imyuna.
  • Udutsi duto dutwara amaraso dukoze nabi kimwe na kanseri zishobora kw’ibasira amazuru.

Ibimenyetso byo kuva imyuna

Akenshi kuva imyuna biba mu izuru rimwe. Iyo amaraso abaye menshi, ashobora no kuzura aho amazuru yombi ahurira (ahazwi nka nasopharnyx) bikaba byatera amaraso guturuka mu mazuru yombi. Amaraso ashobora no kumanuka mu muhogo akaba yagera mu gifu, bikaba byatera uri kuva gucira cg kuruka amaraso.

Ni ryari ugomba kugana kwa muganga mu gihe uva imyuna?

  • Niba uva imyuna kenshi
  • niba ubona amaraso yatangiye no kuza mubindi bice by’umubiri nk’inkari cg ibyo witumye
  • Igihe uruhu rwawe rwatangiye guhindura ibara, rukirabura kandi rukubabaza igihe cyose ugize ikibazo.
  • Niba uri gufata imiti ituma amaraso atavura.
  • Mu gihe urwaye indwara zituma amaraso atavura nk’indwa ibasira umw’ijima , impyiko cg indwara yo kuva ntukame.

Ugomba kugana ivuriro rikwegereye vuba na bwangu mu gihe:

  • Ubona bidahagarara nyuma y’iminota 10
  • Niba uva imyuna mubihe bitandukanye ariko mu gihe gito
  • Mu gihe uhumeka bikugoye cg umutima uteragura cyane
  • Niba wumva uri kuzungera cg Wumva ugiye kwikubita hasi.
  • Muhihe ukorora cg uruka amaraso

Ningombwa kwihutira kwa mu ganga mugihe ugaragaje kimwe muri ibi bimenyetso.

Uburyo wakwirinda kuva imyuna

  1. Kuva imyuna kuri bamwe biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, mu gihe hashyushye cyane cg hakonje. Ushobora gukoresha Vaseline ukazajya usiga ku mazuru, cg indi miti yoroheje bapuriza mu mazuru mu rwego rwo koroshya imiyoboro yo mu mazuru.
  2. Irinde kwikorakora no gukoresha ibindi bintu ma mazuru yawe mu buryo bwayangiza
  3. Irinde kunywa itabi. Itabi rituma mu mazuru humagara cyane
  4. Niba kuva imyuna biterwa n’indi ndwara; yaba umwijima, allergies cg sinusite ni ngombwa gukurikiza inama za muganga mu kwirinda kuva imyuna.

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

error: Thank you

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore
Index