INZIRA WACAMO USHAKA AMAFARANGA MURI UKU KWEZI

Grow mentally with technology.

INZIRA NKEYA CYANE WACAMO USHAKA AMAFARANGA

(Menya ko igisubizo kiri muri wowe)

IBINTU BITANU (5) WAKURAMO AMAFARANGA MURI UYU MWAKA.

Shakira amafaranga aho ari , hera kubyo ufite.

1.IGIHE CYAWE

“Time is Money” Franklin

*Reba igihe umara cyangwa utakaza mu bintu bitandukanye.

Abakire benshi bakizwa n’igihe dutakaza.

*Gabanya igihe ukoresha kuma social networks wisomere ibitabo bikungura ubwenge. Fata umwanya wawe wiyigire cyangwa wiyigishe umwuga.

* Reba kubakuri bugufi, reba uwabuze igihe , umuhe ku cyawe, nuko ukibyaze mo amafaranga.

*Niba ufite facebook , Youtube, Instagram,… egera ikigo runaka ubereke ko ufite ubushobozi bwo kuba wamamariza.

#Bategeje wowe ufite igihe ngo ubakorere kuko ni wowe ufite ubwenge n’uushobozi.

BIRASHOBOKA CYANE KO AHO HABA ARIHO WINJIRIRA.

UMWITOZO

Ihe byibura isaha imwe buri munsi yo gutekereza aho wakura amafaranga.

*Icare, ushakishe, wandike aho wakorera cyangwa ikigo wakorera serivise

*Icare utembere mu mutwe wawe urebe inama wakigira, urebe aho ayo mafaranga wayakura. Gerageza ibintu bishya (hanga), kora amakosa menshi, ibeshye ariko wivugurure.

*Icare hasi wandike aho wakura amafaranga.

2.BYAZA IBIBAZO MO AMAFARANGA

“Aho ibibazo biri, haba hari ubutunzi” Jack Ma.

*Ushobora kubona ibintu byose wifuza mu buzima, niba ukemura ibibazo abandi bafite mu buzima bwabo.

*Reba ibitaraboneka ubikemure.

*Reba ibyakemutse ugire icyo wongera ho

*itegereze ikibazo kiri ahantu utuye ugikemure, urebe ku byakozwe uzane udushya mu bisanzwe bihari.

Shakisha amakuru yo hirya no hino ku isi y’uko ibyo babikora umenye ni ibiki biri ahandi bitari byagera aho utuye.

#ibaze , ese ubucuruzi bukorwa bw’iki cyangwa bwa kiriya ubona bukorwa bute !!

*Shaka icyo wacuruza abandi batari bacuruza aho uri.

*Ni ikihe kibazo aho utuye bafite muri rusange wakemura.

#Menya ko gukemura ibibazo hari mo ubukungu.

*Si ngombwa ko ubitekereza gusa, tega amatwi abagukikije (shaka amakuru) icyo wumva babuze ,ugerageze ukibahe cyangwa ukibashakire.

3. HINDURA IMPANO YAWE MO AMAFARANGA.

*Kuririmba

*Kwandika imivugo, inkuru

*Guhimba ibitekerezo.

*Gutera urwenya,…

Ibaze impano ufite, uyiteho uyibyaze umusaruro.

Buri wese afite impano, gusa bishoboka ko utari wayimenya.

Menya impano yawe,, menya ibyo ushoboye, ku buryo wabikora bikakubyarira amafaranga rimwe na rimwe benshi batazi ndetse batanakubona ho.

Shakisha amakuru uko umuntu amenya impano afite.

#Ntago ukwiye kuba umukene niba ufite impano, niba mtayo ufite  kandi shaka icyo wakwiga gisa n’impano (Nko gucuranga ibikoresho bya muzika, kuririmba,…)

4.HINDURA UMWANYA UMARA KURI INTERNET  MO UBUKUNGU.

*Umuntu ufite internet ntakwiye gukena !!

*Ujya wibaza impamvu bandika bagashyira kuri website?

* Shakisha icyo wakora ukinjiza amafaranga kuri internet, wikoresha internet kugira ngo utakaze igihe.

5. INSHUTI ZAWE NABO BAVAMO AMAFARANGA.

Reba abingirakamaro baguha ibitekerezo mu bateye imbere; ganiza abagira icyo bakugeza ho.

Ni ingenzi kumenya ese inshuti zanjye ni nshuti ki ?

#Menya ko abo ugendana nibo uhinduka bo!!

Menya uburyo wabyaza inshuti zawe mo amafaranga , wibuke ko Abo mugendana bagira uruhare mu mibereho yawe..

*Twishake mo imbaraga zo kwegera abakoze , tubabaze uko bakoze ngo bagere ku iterambere bari ho ubu cyangwa muri iyi minsi.

Ushobora kubaza uti ” Nka Njye Unyitegereje urabona nakora iki ngo ntege imbere “ cyangwa  ukamubaza uti  undebye urabona nshoboye gukora iki cyangwa urabona nakora iki ngo ntere imbere” muri macye ushobora kubaza uti “ Urabona  nshoboye iki?

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

error: Thank you

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore