NESA iramenyesha ababyifuza ko gusaba guhagararira ibizamini ngiro (Integrated Assessment / Practical National Examinations) bizakorwa guhera kuwa 08/04/2025 kugera kuwa 20/04/2025. Bizakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga banyuze kuri: https://portal.nesa.gov.rw/ , aho kwakira ubusabe bizaba bifunguye ku matariki yavuzwe haruguru igeze.
Tuboneyeho gusaba abayobozi b’amashuri guha amasomo muri CAMIS, abarimu bo mu mashuri y’inshuke kugirango nabo bazagire amahirwe yo gukora “Checking” mu gihe cyo gukosora Ibizamini bya Leta.
Tuributsa kandi ko guhitamo abazafasha NESA mu gukosora cyangwa guhagararira ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, hazaherwa ku barimu bazaba barashyize amanota y’abanyeshuri bose bigisha, muri CAMIS (ibihembwe 3 bya 2023/2024 n’ibihembwe 2 bya 2024/2025).
Murakoze.
NESA
Hello