Ibyo wakora ukarinda iminwa yawe gusaduka bya hato na hato

Grow mentally with technology.

Benshi bakunda kumagara iminwa ndetse igasaduka cyane cyane mugihe kizuba ryinshi . Guseduka kw’iminwa biterwa n’impamvu zitandukanye rimwe na rimwe ugasanga hariho udusebe cyangwa se ikava amaraso.

N’ubwo usanga akenshi biterwa n’izuba ariko, harabo usanga byarabaye karande ,kuburyo niyo habaari mugihe k’imvura usanga iminwa yabo ihoro yumagaye . gusa ugasanga buri weseafite uburyo bwe akoresha kugirango iminwa ye ihore ihehereye.

Ibitera gusaduka kw’iminwa

  1. Kurigata iminwa: Ibingibi ushobora kubikora uziko uri kubobeza iminwa yawe ariko amacandwe burya ahita yuma ndetse agatuma iminwa yuma kurushaho.

2. Kutagira amazi ahagije mu’umubiri: kubura amazi ahagije m’umubiri bikunze kuba cyane mu gihe k’impeshyi ariko cyane cyane bikaba kubantu banwa inzoga zikaze ndetse nabahora mumbeho nyinshi n’umuyaga.

3. Guhumekera mukanwa: Ibi nabyo bishobora gutuma iminwa isaduka aho bikunze kugaragara ku bantu bafite indwara z’ubuhumekero ndetse nabakunda gusinzira bakagona.

4. Vitamini nyinshi cyangwa se nkeya: Iyo vitamini A cyangwa B zabaye nyinshi mu mbiri bituma iminwa yuma ariko nanone iyo habayeho kugabanuka kwa vitamini ziri mubwoko bwa B nabyo biyuma iminwa yumagara.

5. Imiti: Imiti ivura ibiheri ndetse n’iminkanyari yewe niyoza amenyo ifite ikinyabutabire bita sodium lauryl sulfate nabyo bitera iminwa kuma cg gusaduka .

Uko wakwirinda gusaduka iminwa

  • Irinde kurigata iminwa niyo yaba y’umugaye
  • Gerageza kunwa amazi ahagije kandi ubikore kenshi
  • Koresha amavuta yo gusiga ku munwa azwi nka labero ariko ubanze urebe ibiyigize kuko ikunze kuba nziza iyo irimo petroleum ishinzwe gutanga ububobere ndetse na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi gusaduka
  • Fata agace ka cocombre ikiri nshyashya usige ku minwa ubone gusigaho labelo.

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore