Ibitangaje kuri Uwayo washyize hasi diplôme ya kaminuza akibehera gutoza abagore siporo

Grow mentally with technology.

Mu myaka yo hambere, siporo yafatwaga nk’iyahariwe gusa ab’igitsina gabo, abakobwa n’abagore bakayihezwamo. Uko imyaka yagiye ishira ni ko uru ruhande rwari rwarahejwe rwarushijeho kwitinyuka ndetse ubu abari n’abategarugori na bo batanga umusanzu wabo muri siporo zitandukanye

Uwayo Marie Aimée ni umwe mu bitinyutse ndetse akaba atoza abandi bagore n’abakobwa gukora siporo zibafasha kugorora umubiri no kwita ku mibiri yabo.

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe n’umugabo, yihebeye siporo ku rwego rw’uko yaje kuyigira umwuga.

Uwayo ubusanzwe witwa Chrysta mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yatangiye siporo agiye gushaka uko yagabanya ibilo.

Ati “Nkimara kubyara narabyibushye ngeza ku bilo 80, umugabo wanjye ni we wambwiye ngo njye kugerageza siporo ndebe ko nagabanya.”

Uyu mubyeyi umaze imyaka itatu ari umutoza wa siporo, avuga ko ubwo yari amaze kugabanya ibilo akabona birakunze, yatekereje ku bandi babyeyi n’abakobwa bahuje ikibazo ahita afata umwanzuro wo kubyiga ngo na bo abafashe.

Nyuma y’amahugurwa yakoze yifashishije ikoranabuhanga, Chrysta ubu ni umwe mu bagore bake binjiye mu mwuga wo gutoza siporo.

Ni akazi amazemo imyaka itatu, we ahamya ko ari umuhanga mu gutoza abagore gusa, nubwo n’abagabo yabatoza bigakunda ariko we yahisemo gufasha ab’igitsina gore.

Chrysta ufite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyamamazabikorwa [Marketing], amaze kubona ko gutoza ababyeyi n’abakobwa byaba akazi, yahise arambika hasi diplôme yihebera gutoza.

amakuru dukeshya igihe.com

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

error: Thank you

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore