Dore ibihugu 10 bikennye cyane kurusha ibindi

Grow mentally with technology.

Gutondeka ibihugu bifite ubukugu burihasi ku isi hagenderwa  k’umusaruro mbumbe w’igihugu. Mubushakashatsi bwakozwe buvugako muri ibi bihugu harimo n’ibihugu bidashobora kuba byabona amafunguro atatu ku munsi. Ibyinshi muri ibi bihugu bifite ibihombo kunguzanyo zitishyuwe. Usanga igihe ibihugu bikize biba byubaka imiturirwa itandukanye ibi bihugu byo usanga nta bushobozi bwo kubaka amazu meza nkayo agaragaza ibihugu  bikize

10. MADAGASCAR

Madagascar ni kimwe mu birwa binini ku isi, Madagascar iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika. Ubukene bwibasiye ubukungu bwa Madagascar  bwaganje mu myaka ya 2009-2013. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Madagascar  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,477.

9. GUINEA

Repubulika ya Guinea ni igihugu giherereye  muburengerazuba bw’Afurika. Abaturage ba Guinea barenga miliyoni 10. Abaturage barenga 75% bagaragara mubikorwa by’ubuhinzi nubwo umusaruro uvamo udahaza abaturage, aho usanga n’ubundi hari amafungura bakura muri Aziya. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Guinea  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari ya Amerika angana na $1,388.

8. ERITREA

Eritrea ni  igihugu gifite ubukungu buri hasi ku isi, aho kiza ku mwanya wa munani. Bigaragarako ibi byatewe n’ikibazo cy’abimukira mu mwaka wa 1998. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Guinea  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,210.

7. MOZAMBIQUE

Mozambique iza ku mwanya wa karindwi mu bihugu bikenye ku isi. Mozambique igaragara mu bihugu usanga bifite ideni hanze y’igihugu, aho guhera mu mwaka wa 2016 bari bafite ikibazo mungengo y’imari yahoo aho wabonagako bigenda buhoro cyane. Igena gaciro k’musaruro mbumbe wa Guinea  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,

6. NIGER

Iki gihugu gifite izina ryavuye ku mugezi wa niger, Niger ibarizwa mu burengerazuba bwa afurika.  Hafi ya 80% hadaragara ubutayu bwa Sahara byumvikanako muri iki gihugu hagaragara ikibazo cy’amapfa. Igenagaciro k’musaruro mbumbe wa Niger  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,069.

5. BURUNDI

Igihugu cy’u Burundi ubukungu bwacyo bushingiye k’ubuhinzi ku kigero cya 80%, aho usanga abaturage baho ariko kazi bakora cyane. Usanga rero ibivamo bidahaza abaturage baho ngo babe banasagurira n’ibindi biba bikenewe. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe w’u Burundi  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $951.

4. LIBERIA

Nkuko byatangajwe na UN , Liberia hagaragara ukutihaza mu biribwa. Iki gihugu cyabangamiwe n’imirwano yamaze hafi imyaka 14 aho iyo midugararo yatangiye mu mwaka wa 1999 kugera muri 2003 byasinze igihugu heruheru. Abaturage baho bakora cyane imirimo y’ubuhinzi, abaturage bagera kuri 70% bagaragara ku murongo w’ubukene. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Liberia  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $934.

3. MALAWI

Abaturage biki gihugu babarirwa muri miliyoni 16, Malawi ihereyeye mumajyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika. Muri iki gihugu hagaragara ibibazo byinshi bitandukanye arinabyo bigishyira ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukene, iki gihugu ninaho dusanga umubare mwinshi w’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera sida. Igena gaciro k’umusaruro mbumbe wa Malawi  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari ya Amerika angana na $819.

2. DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO
Repubulika ya Congo ikikijwe n’ibihugu 5 ikaba iherereye mu burengerazuba bwa Afurika. Cngo ifite abaturage babarirwa muri miliyoni 77, ni kimwe mu bihugu binini muri Afurika. Abaturage benshi bo muri congo ubasanga hasi y’umurongo w’ubukene kuko usanga ntakazi bagira. Igena gaciro k’musaruro mbumbe wa Congo  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari ya Amerika angana na $753.

1. CENTRAL AFRICAN REPUBLIC

Repubulika ya Central Afrika  ikikijwe na Cameroon, Sudan, Chad, na Congo. Iki gihugu cyadindijwe n’intanbara zahabaye, Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Central African Republic  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $636.

SHARE THIS ARTICLE:

Facebook
Twitter
Telegram
WhatsApp
LinkedIn
Reddit





YOU MAY ALSO LIKE

Leave a Reply

Your email address will not be published.

FWord to keep

Learn and benefit every opportunity available to day. get in touch

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning

what you need to know

in your inbox every morning
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore